Verse 1
Nubwo nd' umwana muto bwose,
Jye nd' agatama ka Yesu;
Mbasha no kwinjira mw irembo
Rijya mu Bgami bg' Imana
Njye nshyira neza, (2)
Murokozi,
Kwizera kwanjye (2)
Muri Wowe
Verse 2
Nubgo nd' umwana muto bgose,
Yesu, war' umeze nkanjye;
Umwuka wawe n' ump' ubgenge,
Ni bgo nzasa nawe rwose
Verse 3
Nubwo nd' umwana muto bgose,
Nsa n' urum' iyo hakeye;
Yesu ni we munyabubasha,
Anshorez' ukuboko kwe
Verse 4
Jye ndi muto; ndacyari mw isi,
Mfit' ubugingo bugufi:
Mukiz' ubgawe n' ubg' iteka;
Muri bgo mbone kurama