Verse 1
Uko njya mbona mw' isi
Njya mbwir' Umwami, nti
Ndakwinging' unyigishe
Kuguh' umutima
Verse 2
Iteka mu gitondo,
Njya mbgir' Umwami, nti:
Nyiriz' imbere yawe,
Mana yanjye nkunda
Verse 3
Kenshi cyane mu munsi,
Njya mbgir' Umwami, nti:
Ni Wowe turi kumwe:
Uhor' ushimishwa
Verse 4
Kand' iy' ijoro rije,
Njya mbgir' Umwami, nti:
Mukiz' ureba hose,
Mpa ku byiza byawe!
Verse 5
Kugez' igihe nzapfa,
Nzabgir' Umwami, nti:
Ni kuri Wowe, Data,
Njya mperw' umugisha