Verse 1
Mbe nk' umurase w' izuba
Aho ngera hose,
Mbonesh' umucyo wa Yesu
Mu mwijima w' isi
Yesu, Mucyo w' isi,
Mbe nk' umurase kubwawe,
Ngez' umucyo wawe
Mu mwijima w' iyi si!
Verse 2
Mbe rik' umurase w' izuba
weyur' umwijima
wo mu mitima y' abantu
Bataz' Umukiza
Verse 3
Mbe nk' umurase w' izuba,
Mfash' ab' i muhira,
Nkwiz' amahoro ya Yesu
Mu bo duturanye
Verse 4
Mbe nk' umurase w' izuba:
Mbisezeranye ntyo
Nerekan' ingeso nziza;
Ziva kuri Yesu