Verse 1
Mwa bari mw isi yose mwe,
Nimuhimbaz' Uwiteka
Muhore mumukorera,
Kukw ibyo bidukwiriye
Verse 2
Mumenye yuk' Uwiteka
Ari we watwiremeye;
Turi n' intama aragira
Tur' izo mu mukumbi we
Verse 3
Mwinjire mu marembo ye,
Mugere no mu rugo rwe,
Muhore mumusingiza,
Muhimbaze n' izina rye
Verse 4
Umwam' Imana ni mwiza
Imbabazi n' ubuntu bye
Iteka bizahoraho;
Mwese mushim' izina rye