Ai Mukunzi wanjye we

Gushimisha 30

Verse 1
Ai Mukunzi wanjye we, Umpe kukwihishamo Iyo ntewe n' iby' isi N' ingabo za Satani, Mutabaz' umpish' ubgo, Ba banzi be kumfata Umber' ubuhungiro, Mu rupf' uzanyakire
Verse 2
Nta bundi buhungiro, Mwam' unyirokorere; We kunsiga, Krisito, Komez' ujy' undendera Ni Wow' ump' imbaraga, Nta wundi mfit' umfasha; Mbundikiz' amababa, Uhor' undind' ibibi
Verse 3
Ur' umunyambabazi Zitarangira, Yesu; Usindagiz' urushye, N' urway' uramukiza, Urera bihebuje, Nta bgo ngutunganiye; Ndi mubi bikabije, Wow' urakiranuka
Verse 4
Yesu ni Wowe soko Y' amazi y' ubugingo, Reka nkunyweho cyane, Undudubiz' imbere Nuk' umutima wanjye Ujye wuzur' iteka, Amazi y' iyo soko Abe mensh' adakama