Verse 1
Bana, ntimugire—Icyaha mukora,
Ntimutonganishwe—N' uburakari
Verse 2
Bana, kuko muri—Aba Yesu Kristo,
Nukw ingeso zanyu—Zib' ingeso ze
Verse 3
Yavugag' iteka—Iby' ukuri byose,
Nta by' isoni Yesu—Yigez' akora,
Verse 4
Nta n' umwe yigeze—Kugirira nabi
Kuko Yes' iteka—Yangag' ibyaha
Verse 5
Har' ufit' ubwenge—Bwo kuboshya nabi:
N' Umwanzi Satani—Uhora hafi
Verse 6
Abasezeranye—Kwimura Satani
No kurek' ibyaha,—Mwe kumwumvira
Verse 7
Yes' azabafasha—Kumurwanya cyane,
Kuk' ubwe wenyine—Yamunesheje