"Nd' agatama ka Yesu"

Gushimisha 301

Verse 1
Nd' agatama ka Yesu, Ndanezerewe cyane Mfit' Umwungeri mwiza; Ajy' andagira neza Arankunda, ndabizi; Ijwi rye ndaryitaba
Verse 2
Ajy' anyahura neza; Ntanyica, ntankubita Kand' angenza buhoro, Ajy' andagir' aheza N' iyo nagiz' inyota, Anshor' amazi meza,
Verse 3
Singitinya, noneho: Ndi mu ntama za Yesu: Igihe ni kigera, Akanshyura mu rugo Nzagir' umunezero; Nta bukene kwa Yesu