Verse 1
Yesu, Mwungeri wanjye,
Nd' agatam' undagire
Byose ndabitinyuka:
Nta wuzakunyambura!
Verse 2
Mwami, waramfiriye
Kera ku Musaraba:
Mbonye n' ibikomere
Mu biganz' unteruje
Verse 3
None, njye ngusingiza,
Muri byose nkumvire!
Urukund' umfitiye,
Ni rwo runyishimisha
Verse 4
Yesu, Mwungeri mwiza,
Non' unyiyegereze!
Mmenyereza noneho,
Nzinukwe kuzimira!
Verse 5
Mwami Yes' unahorere,
nshe mu nzir'ifunganye;
Nta cyo nanz' untegeke:
Wow' uz' ibinkwiriye!
Verse 6
Ngez' ah' uri mw ijuru,
Ibijya binyobera,
Ni ho nzabimenyera,
Nshim' uko wandagiye!