"Harihw Inshuti y' abana"

Gushimisha 304

Verse 1
Harihw Inshuti y' abana Ihoraho mw ijuru, Ibakund' urukundo Rutagir' iherezo Nubw' inshuti zo mw'isi Zaduhararuka, Inshuti yacu, Yesu, Ntiyaduhemukira
Verse 2
Kandi mw ijuru ry' Imana, Har' uburuhukiro Bw' abana bamukunda, Bakambaz' Imana, Se, Ahw abagenzi bato Bajya basohora; Baruhukir' iteka Mu mahor' adashira
Verse 3
Nyir' urugo rwo mw ijuru N' Uwatubabarije Ahamagar' abana Ngo binjire muri rwo N' urugo rwiza cyane Rw' amahoro masa; Kand' ibyishimo byaho Birut' iby' abo mw isi
Verse 4
Harihw amakamba yera Y' abana bakijijwe Bazaherwa mw ijuru Na Yesu bakoreye Abamushimishije Bakunz' izina rye, Azabagororera Ingororano nziza
Verse 5
Harihw indirimbo nziza Y' abana bakijijwe Bazaririmb' iteka, Basohoye mw ijuru: Ishim' urukundo Uwabacunguye; Kand' abayirimba Ntabwo bazacogora,
Verse 6
Hariho n' imyenda yera Y' abana bakijijwe N' impundu z' ibyishimo N' inanga z' izahabu Abakunz' Umukiza Bazabigabirwa, Tukiriho dukunde Yes' urukundo rwinshi