Verse 1
Twishimir' umunsi w' Imana,
Tubonahw ibyishimo
N' umunsi turuhukiraho,
Tuvuye mu mirimo,
Imibabaro yac' ivuyeho
No kwiganyira kose
N' umuns' abakuru n' abato
Basingiz' Uwiteka
Verse 2
Imana yarangije byose
Kur' uyu munsi mwiza;
Kandi ni ho Kristo yazutse
Urupf 'arunesheje,
Ngo dukizw' ibyaha n' ingeso mbi;
Maz' atwoherereza
Umwuka w' Iman' ihoraho,
Wamanutse mw ijuru
Verse 3
Iyo tugejej' uyu munsi
Tubon' ubukiriro,
Tuba dusa n' abasohoye
Ahitwa Paradiso
Twari tuguy' umwum' ukabije;
None tubony' amazi;
Kand' isi twasezeranijwe
Tuba tuyigezemo
Verse 4
Non' ingoma nyinshi zavuze
Guhamagaz' abayo,
Bateranire gufungura
Ifunguro ry' Imana:
Ubutumwa buramurira
Bos' abo mu mwijima,
Kandi busa n' amazi meza
Ahembur' imitima
Verse 5
Nuko dusab' Iman' iduhe
Ub' umugisha mushya
Kugira ngo tuzasohore
Mu bwami bwo mw ijuru
Ni ho tuzajya duhimbarisha
Ijwi ry' umunezero
Data wa twese n' Umwana we
Kandi n' Umwuka Wera