"Haleluya! Haj' umunsi"

Gushimisha 307

Verse 1
Haleluya! Haj' umunsi Wo kuruhukir' Imana, Uyu munsi ni w' urusha Iyindi yos' amahoro Iteka, twumv' ibyishimo Biva ku Mana yacu
Verse 2
Uburuhukiro bwiza Bubaho mur' uyu munsi Umucyo w' Imana yera Ub' uratumurikiye Ni w' utweza mu mitima Ku munsi w' Uwiteka
Verse 3
Mbega, nambar' iki none, Mbone kwizihiz' Imana? Dor' umwambaro yampaye N' ugukiranuka kwayo, Kugira ng'umubi nkanjye Nerekan' ubwiza bwe
Verse 4
We yamviriy' amaraso, Kuko ngir' ibicumuro; Gukiranuka kwe ni ko Kwez' uyu mutima wanjye Ibyo n' umwambaro wanjye Ukwiriy' icyumweru