Verse 1
Mwami Yesu, turaje
Kumv' amategeko yawe;
Ushyire mu mitima
Ijambo ryawe ryoha
Ibyo mw' isi tubireke,
Dutekerez' iby' ijuru
Verse 2
Nta cyo twebwe twamenya,
Iyi mitim' icyijimye,
Itakiwe n' umucyo
Uva mu Mwuka w' Imana
Utwigishe kuyoboka,
Ngo tujye dukora neza
Verse 3
Dore, Mwana w' Imana,
Twebwe twese tugusaba
Ng' utweresh' imitima
Umwuka wawe w' ukuri;
Tujye twumva, turirimbe:
Tunezez' Imana yacu