Verse 1
Inzu yawe, Mana,—Turayishimira:
Ni h' ujy' uhurira—N' abo wakijiije
Verse 2
Duteraniramo—Guseng' Uwiteka,
Tukamwaturira—Ibi tuba baza
Verse 3
Dufashirizwamo—N' Ijambo ry' Imana:
Tukirisomerwa,—Twunguk' ibya Yesu
Verse 4
Tubwiririzwamo—Ibidukomeza
Mu ntambara nziza,—Bikatunezeza
Verse 5
Tuharirimbira—Ishimwe rya Yesu,
Twagera mw ijuru,—Tukazarushaho
Verse 6
Mw is' ujy' unkundisha—Kubana n' abawe;
Nzaguhimbazanye—N' abera mw ijuru