Verse 1
Mutabaz' ubuntu bgawe
Ni jyew' ubukwiriye
Burakiz' abandi cyane;
None, nanjye bunzemo
None nanjye bunzemo
Verse 2
Data mwiza, Mana yera,
Mpora ngucumuraho
Mfit' ibyaha byinshi cyane,
Umbabarir' umpire
Bimveho! Bimveho!
Umbabarir' umpire
Verse 3
Ntumpiteho, Yesu wanjye;
Nkwisunge, nkwiragize!
Mfit' inzara, mfit' inyota,
Ndakwingiz' undengere
Ndengera, ndengera;
Ndakwingiz' undengere
Verse 4
Mwuka Wer' ump' umutima
Wizey' Umucunguzi;
Yes' unyuhagir' ibyaha
Mu maraso wavuye
Mboneza, mboneza
Mu maraso wavuye
Verse 5
Mwuka Wera, jye nd' impumyi;
Ndakwingiz' umpumure
Ujy' uhamy' iby' Umukiza;
Non' umumpishurire
Nd' impumyi, nd' impumyi!
Non' umumpishurire
Verse 6
Urukundo rwawe, Yesu,
Ruva ku musaraba,
Urunyerek' ub' unkize:
Noneh' unyiharire
Nkiz' ubu, nkiz' ubu!
Noneh' unyiharire!