Verse 1
Iki gihe twamaranye
Tuyobowe n' ibendera;
Dutandukany' amahoro,
Twifitiy' umunezero
Verse 2
Mwa nshuti zacu nziza mwe,
Dusangiye gucungurwa
N' intambara ya Krisito,
Ajy' abarind' iyo mujya
Verse 3
Mwumv' iri jambo dusoma
Mu Gitabo cy' Uwiteka:
Mutumbir' Umurokozi,
Mwihararuk' inzira ye
Verse 4
Ahar' amaso yab' aya,
Ntitwongere kubonana
Nyamara tw' abakijijwe
Tuzahurir' i Siyoni
Verse 5
Yes azah' abakijijwe
Ingororano mw ijuru
Mukomez' ibyo mwahawe
Na We, katanga ka mbere
Verse 6
Mwa nshuti mwe dukundanye,
Twabonany' Umusaraba
Mur' iyi minsi twabanye,
Mugendane n' Uwiteka
Verse 7
Ituza riva mw ijuru
Ritwuzure tw' aba Yesu,
Itorero rye ryo mw isi
Rikir' imitima myinshi
Verse 8
Twihane gukiranirwa
Kw' abatubah' Uwiteka,
Tumenye yuko twe twese
Tuzageran' imbere ye
Verse 9
Ngaho, murabeho mwese,
Bagenzi twafatanije,
Tuzaba hamwe mw ijuru,
Duhoraneyo na Yesu