"Yemwe, nshuti twabanye"

Gushimisha 311

Verse 1
Yemwe, nshuti twabanye Kandi twafatanije, Tubasezeyeh' ubu, Murabeho: Ku Mana
Verse 2
Tugiye gutangira Urugendo runini: Mujye mudusabira, Iman' ibane natwe
Verse 3
Noneho, mwa nshuti mwe, Turashaka kugenda Ngo tujyane na Yesu, Hamwe n' Uwiteka, Se
Verse 4
Ariko ntitwihebye Kubg' inzira ducamo: Tuzi ko twarushyize Mu maboko y' Imana
Verse 5
Murabeho, bagenzi, Abo twafatanije Mu byago no mu byiza Yes' agendane namwe
Verse 6
Har' uburuhukiro Bg' abakijijwe bose Ni dupfa, tuzabayo Ku Witeka mw ijuru
Verse 7
Ahar' amaso n' aya Yo kubonana mw isi; Nyamar' abakijijwe Tuzabana mw ijuru
Verse 8
Murabeho, bagenzi Dusubiy' i wac' ubu Nimugende mwizeye, Tubaragij' Imana