Verse 1
Yemwe, nshuti twabanye
Kandi twafatanije,
Tubasezeyeh' ubu,
Murabeho: Ku Mana
Verse 2
Tugiye gutangira
Urugendo runini:
Mujye mudusabira,
Iman' ibane natwe
Verse 3
Noneho, mwa nshuti mwe,
Turashaka kugenda
Ngo tujyane na Yesu,
Hamwe n' Uwiteka, Se
Verse 4
Ariko ntitwihebye
Kubg' inzira ducamo:
Tuzi ko twarushyize
Mu maboko y' Imana
Verse 5
Murabeho, bagenzi,
Abo twafatanije
Mu byago no mu byiza
Yes' agendane namwe
Verse 6
Har' uburuhukiro
Bg' abakijijwe bose
Ni dupfa, tuzabayo
Ku Witeka mw ijuru
Verse 7
Ahar' amaso n' aya
Yo kubonana mw isi;
Nyamar' abakijijwe
Tuzabana mw ijuru
Verse 8
Murabeho, bagenzi
Dusubiy' i wac' ubu
Nimugende mwizeye,
Tubaragij' Imana