Verse 1
Abakund' Imana mwese,
Ni hagir' abapfa muri mwebwe,
Cyangwa se natwe tugapfa,
Tuzahurir' i Siyoni twese
Turashima Iyatumye
Tumaran'iyi minsi
Verse 2
Nta mwenda wose dufite:
Twiteguye gufashwa n' Imana
No kwamamaz' Ubutumwa
Mu bihugu tugiyemo byose
Verse 3
Iki gihe tumaranye,
Twari dufatanirije hamwe;
None natwe turagiye,
Namwe musigarane n' Imana
Verse 4
Nshuti zacu, twarabanye;
Tubasezeranyeh' urukundo
Dushim' Imana yatumye
Dufatany' iki gihe tumaze
None, ngaho, murabeho!
Iman' ibane namwe