Verse 1
Imana yakoze neza
Ibidutangaza,
Abantu bo mur' iyi si
Batari babona
Verse 2
Muhimbaz' Iyateguye
Inzira ducamo
Ni Y' itubonanij' ubu
Tutishwe n' ibyaha
Verse 3
Twaherukanaga kera,
Nyamara noneho
Dusubiye kubonana,
Dufit' ibyishimo
Verse 4
Yemwe bagenzi dukunda,
Nta kibi twibuka
Mu byo twafatanyemo;
Turabashimiye
Verse 5
Ku Mana, bene Data mwe,
Mw isi, ni ko biba
Abifuza Siyoni nshya,
Tuzaban' iteka
Verse 6
Non' umugisha w' Imana
Uhorane namwe
Ibah' ibibanezeza
Mu nzira mucamo