"Mukiza, wadutoreye"

Gushimisha 317

Verse 1
Mukiza, wadutoreye Kuba nk' umubir' umwe; Urashaka yuko twera, Twihanganira byose Ntushaka n' ibitatanya Abo waje guhira; Urukundo rwawe, Mwami, Ruduhuz' imitima
Verse 2
Yemw' abakundwa na Yesu, Na none nimwongere Muvuge mwes' imbere ye Ibyo mwasezeranye Kandi ni mwongera kumva K' urukundo rwatubye, Mumwingingish' imitima, Yemere kubuzuza
Verse 3
Bana b' Imana Rurema, Ntimutinye kwitanga; Mu kubaho kwanyu kose, Mukundane mwihwema! Umukiza wacu Yesu Ni kw ajy' atugirira, Ngo haboneke muri twe Ubuntu bw' Uwiteka
Verse 4
Mwami Yesu, wakomeje Isezerano ryacu; Kand' utwigishe kubana Mu rukundo nyakuri Mwam' ujy' uruduh' iteka, Rudacogora rwose; Ni bo bose bazamenya Yuko watwitoreye