Verse 1
Aho, mwumvis' ijwi ry' Umwami?
Ati, Basore, mubyuke!
Turi hano, tugandukire
Rwos' amategeko yawe
Tuguhay ubusore bgacu
N'urukundo rwacu, Mwami:
Mu ntege nke zacu twuzure
Tujye duhoran' iteka
Verse 2
Twifuza cyan' umucyo wawe
N' urukundo n' amahoro;
Twishiman' ibendera yawe,
Tuyijyane mw isi yose
Verse 3
Dufatish' ukuboko kwawe,
Ujy' udushorer' iteka
Nubwo duterwa n' ibitwobya,
Ujy' ubidukiza byose
Verse 4
Duh' umwete nk' Intumwa zawe,
Duhore dukora nka zo;
Duhwane na zo mu kwizera
No kugupfir' ubishatse