Verse 1
Mwa bagore mwe b' i Rwanda
Muze, mwitabe Yesu!
Dor' imirimo ni myinshi:
Tujye kumukorera
Dutabare bene wacu:
Ubu bararimbuka
Mwa bagore mwe b' i Rwanda
Yes' arabashoboza
Verse 2
Mwa bagore mwe b'i Rwanda,
None nimutebuke!
Imibabaro n' indwara
Biragwiriye mw isi
Nimukingur' imitima,
Umukiz' ageremo
Mwa bagore mwe b' i Rwanda,
Mureke gupfapfana!
Verse 3
Mwa bagore mwe b' i Rwanda,
Mw isi har' umwijima
Nimujyan' amatabaza,
Mwakire bene wanyu
Abagore n' abakobwa
Baheze mu mwijima
Mwa bagore mwe b' i Rwanda,
Mubamurikir' ubu!