Verse 1
Mana Data wo mw ijuru,
Washyingiriye Adamu
Na Haw' i Paradiso,
Umaze kubateranya,
Ubaha n' umugish' uti:
Mub' amahoro masa
Muzabyare,—Muzaheke,
Muzagwire,—Mwuzuz' isi,
Muyitegeke n' ibyayo
Verse 2
Mujye mwitegeka neza,
Mufashanye, mukundane,
Murengerane mwembi
Mw ihirwe no mu makuba
Mu bworo no mu bukire,
Muzahimbaz' Imana
Mana Data,—Ubarinde,
Ngo bagume—Kuri Wowe,
Mwami, jy' ubiyegereza
Verse 3
Wa mukwe n' umugeni mwe,
Nimugir" umutim' umwe,
Mubane mu mahoro
Nuk' Umucunguzi wanyu
Azabakomez' iteka,
Arind' urugo rwanyu,
Abageze—Mw ijur' i We,
Ngo mutahe—Na bwa bukwe
Bw' Umwana w' intama, Yesu