Verse 1
Mana Data wa twese,
Muremyi wa byose,
Kera wateranije
Adamu na Eva,
Non' aba bana bawe
Ubah' umugisha
Uva mu buntu bgawe,
Baterane neza
Verse 2
Yesu, Mukiza wacu,
Wejeje bwa bukwe
Bw' i Kana kera, n' ubu
Ubah' umugisha
Butah' ubwawe, weze
Inzu y' aba bantu,
Amahor' adashira
Ajy' abamw iteka
Verse 3
Mwuka w' Imana mwiza,
Non' ubahumure,
Bareb' ubwiza bwawe
N' urukundo rwawe
Ubarind' amahane
Yic' imibanire,
Ahubw' ubakoreshe
Iby' ushima gusa
Verse 4
Ab' ari Wowe, Data,
Ububakir' inzu,
Kugira ngw ibyishimo
Byabo bidashira
Wez' urukundo rwabo,
Ruhorehw iteka,
Babane muri Wowe
Bahuj' umutima