"Mana Dat' ukiranuka"

Gushimisha 324

Verse 1
Mana Dat' ukiranuka, Ababatizwa none, Ubah' umugisha wawe, Kand' ubarind' iteka; Bahame mu bawe rwose, Bagushimishe, Mwami, Kandi babe mw itorero, Bitez' ubgami bgawe
Verse 2
Mwam' isezerano ryabo, Ngo baryibuk' iteka, Ubakomeze mu byawe Kuko wabapfiriye; Babeho mu byawe byiza, Bagukunde mu kuri, Kuko waje kubakiza, Bemere gucungurwa
Verse 3
Mwam' ubah' Umwuka wawe, Bakuyoboke rwose, Ntibazatanire mw isi Bakundane na bose; Babone no kwamamaza Ibyiza byawe byose Niho twese tuzahabwa Ikamba ry' ubugingo