"Utuzanye hano gusangira"

Gushimisha 326

Verse 1
Utuzanye hano gusangira Igaburo ryera, Mwami Yesu; Nuk' uyu munsi mwiza, Ngwin' utwibutse yuko Watubabarijwe, udupfira
Verse 2
Ur' umutsima wera umanyurwa N' iyi vin' isukwa bitwibutsa ko mu mukumbi wawe Ababigira nkana Uzabibahora: bazacibwa
Verse 3
Nukw iri Gaburo ritwibutsa Yuko wapfiriye kudukiza! Dukiranuke twese, Tuguhimbaze rwose: Turakwihereje: utwimemo