Verse 1
Ni byiza kureb' ab' Imana
Baterana bakundanye;
Mwuka Wera naw' ubakunda
Ubazenguruts' umucyo
{Gusenga n' indirimbo byabo
Bitumbagira mw ijuru.} (2)
Verse 2
Iyo bagez' imbere yawe,
Baje gusangira nawe,
Urukundo ruva mw ijuru
Rurabanezeza cyane;
{Imitima yabo yizeye
Ijy' igusingiz' iteka.} (2)
Verse 3
Ubwo bugingo bubesheho
Abacunguwe ba hose,
Imitima yab' inezezwa
N' ukw ihor' ibon' ibyiza
{Itorero ryawe ritunze
Ubuntu bgawe busaga.} (2)
Verse 4
Mana y' urukund' utwigishe
Gukundana neza rwose,
Ngo duhabg' Ibyokurya Byera,
Tweger' Uruhimbi rwawe
{Irari ry' imitima yacu
Rib' iryo guhazwa nawe.} (2)