Verse 1
Yes' ur' Umukiza wanjye:
Kuv' ubu, jye mb' uwawe
Nuhagiwe n' amaraso Yawe,
Mwana w' imama
Tugusingize, Mukiza,
Yesu, Mwana w' intama
Nuhagiwe n' amaraso:
Ngushime, Murokozi!
Verse 2
Kera nararushye cyane
Ngo nihesh' amahoro
Nonubu, namaramaje
Kwirangiriza Yesu
Verse 3
Nzajya mbwir' abantu bose
Agakiza ka Yesu,
Gashyitse, katar' igice
N' ubugingo bw' ubuntu
Verse 4
Nzajya namamaza Yesu,
Nshiz' amanga, nta soni:
Uko yambohoy' ingoyi
No kunkiz' akankiza
Verse 5
Mpimbaz' Uwanshunguy' atyo,
Ankirish' imbabazi!
Ajy' andind' amp' amahoro:
Nukw asingizw' iteka!