Verse 1
Nezerwa cyane, wa si we;
Araje Shobuja!
Mwa bayibamo mwese mwe,
Musangwe mwinonosoye,
Nimumukingurire,
Mumwakir' abiharire;
Kand' ibyaremwe byose bimuhimbaze!
Verse 2
Nezerwa cyane, wa si we,
Ko yimy' ingoma ye!
Mwa bantu mwe, twishimane,
Tunezerwe bihebuje
Namwe, bamarayika,
Turirimban' ishimwe rye
Namwe misozi mwese, nimurangire!
Verse 3
Non' ibitovu n' amahwa
Nimubirimbure!
Twanizwe n' ibicumuro
N' intimba byatumezeho
Yes' araturengera
Ngw abirandure muri twe,
Wa muvum' awusimbuz' umugisha we
Verse 4
Yazanywe no kuganz' isi,
Ngo twes' atwereke
Ishimwe n' icyubahiro
Bituruka mu kwera kwe
No mu rukund' afite,
Urw' akund' abacumuye
Tumuhimbaze: n' Umukiz' utangaje!