Ndagushimiye, Mukiza

Gushimisha 33

Verse 1
Ndagushimiye, Mukiza, Urukunda wankunze; Nuk' umpindur' umugende W' amazi y' ubugingo
Mb' umugende gusa, Yesu, Wuzuyemw imbaraga Z' agakiza kawe, Mwami, Kabone kuntembamo!
Verse 2
Mb' umugend' ugez' amazi Mu mitim' isaraye, Ibone kunyw' agakiza K' ubutumwa bg' ineza
Verse 3
Mb' ikibindi cyawe, Yesu: Nuk' unyoz' untunganye, Maz' unyuzuz' ayo mazi, Ni yo Mwuka w' Imana
Verse 4
Mb' umugabo wo guhamya Uburyo wankijije: Waranguze ngo mb' uwawe, Nuk' unyuzure rwose
Verse 5
Yesu suk' Umwuka Wera Mu mutima wanjy' ubu, Kugira ngo ngez' amazi Yawe mu basaraye!