Verse 1
Wowe, Man' ikiranuka,
Turashim' izina ryawe
Kuk' uduhay' udukiza
Ujy' utuyobor' i Wawe
Verse 2
Waduhay' Umwami Yesu,
Aza kutwigisha neza
Ibir' i Wawe mw ijuru
Ngo tukuyoboke neza
Verse 3
Wow' udusabir' iteka,
Ube mu mitima yacu;
Natwe tujye tugukunda,
Kuk' ur' Umuvunyi wacu
Verse 4
Uhimbazwe, Mwami Yesu:
Twibuka k' uzagaruka
Kudushaka, twe n' abacu,
Ng' uduh' ubugingo bushya