"Turirimbe na none"

Gushimisha 332

Verse 1
Turirimbe na none Ubuntu bw' Umwami; Umunezero rawmshi Ube mu mitima Agakiza kacu Kavuye mw ijuru: Dufit' Umukiza. (x2)
Verse 2
Imana ntirakara: N' amahirwe yacu Ibabarir' umubi Wayisuzuguye Umukiza wacu Yikorey' ibyaha Byatwicaga rwose. (x2)
Verse 3
Ni dushakan' umwete Ijambo ry' Imana, Tuzagirirwa neza N' Umukiza Yesu Ni We ntwari yacu: Araturwanira, Agahor' atsinda. (x2)
Verse 4
Abacunguwe bose Aberek' inzira; Ashyir' umucyo mwiza Mu mitima yabo Umwuka we wera Uhor' utwigisha Iby' ukuri byose. (x2)
Verse 5
Kand' azava mw ijuru, Mu bgiza bw' Imana; Azaba yanesheje; Azaturokora Abizeye bose Bazishim' iteka, Bamubony' ukw ari. (x2)