"Nimuze, dusange Yesu"

Gushimisha 333

Verse 1
Nimuze, dusange Yesu: Ni W' udukesh' imitima Turirimbe, tunezerwe, Kuko tur' intore ze
Verse 2
Data yatumy' Umwana we Ngw 'atuzanir' ubugingo Ni W' ubg' uzatuzamura Atujyane ku Mana
Verse 3
Abemey' ayo magambo Bayashima mu mitima, Bameny' Imana Rurema Kandi bavuz' impundu
Verse 4
Yesu, kubw' ubuntu bwawe, Uzatwijyanir' i Wawe, Ahw abatowe n' Imana Bicara bakishima