"Wa mutima wanjye we, shim' Uwiteka"

Gushimisha 334

Verse 1
Wa mutima wanjye we, shim' Uwiteka! Mwa bindimo byose mwe, mushime! Njye mpimbaz' izina rye, ne kwibagirwa Iby' Imana yankoreye byose Imbabarir' ibyaha nakoze byose Ni Y' inkiz' indwara zamugaje Inyambik' imbabazi zayo nk' ikamba, Ikampaz' ibyiza bidashira
Verse 2
Ijy' ikor' ibyo gukiranuka gusa, N' abarenganyw' ikabarengerera Ic' imanza ziboneye zitabera, Kand' igir' imbabazi n' ibambe Imenyesh' abayubah' inzirazayo Uwitek' atinda kurakara; Umujinya ntiyawuguman' iteka Akunda kugirira nez' abe
Verse 3
Uwiteka ntiyatwituy' ibihwanye N' ibicumuro twamucumuye, Kandi nkukw ijuru rye ryitaruy' isi Ni kw imbabaz' agira zingana Ibuvazuba n' iburengerazuba Dor' uko hitaruye kure pe Ni ko yajyanye n' ibicumuro byacu Kure yacu. Turamuhimbaza!
Verse 4
Nkuko se w' aban' abagirir' ibambe, Ni kw Imana yac' irigirira Abantu bayubaha, kukw izi neza Ubukene bwacu n' intege nke Iz' ubugingo bgacu ko butarama; Buhwanye n' ubwatsi bushiraho Ntibutinda; si nka za mbabazi zayo, Zo ntizizashir' iteka ryose
Verse 5
Uwitonder' isezerano ry' Imana, Ni ryo ryakomejwe n' amaraso Ayo Yes' Umwana w' Intama yavuye, Kand' akumvir' ibyo yategetse, Ni w' ugirirwa neza n' Iman' iteka, Non' akiri mw isi no mw ijuru, Iman' izamwerek' imbabazi zayo N' umurava no gukiranuka