"Umuhanuzi Yesaya"

Gushimisha 335

Verse 1
Umuhanuzi Yesaya Yeretsw' ibyiza kera Yerekw' Imana mw ijuru Iri mu rusengero: Abakerubi n' Abaserafi Bayishyize hagati, Bajya bayishim' iteka, Bayisingiza bati:
Verse 2
Mwan' Uwer' Uwer' Uwera: Ibyo mw isi n' ijuru Byuzuyemw ishimwe ryawe, Bose baguhimbaze Baracyaririmba batyo, Kand' abantu bo mw isi Na bo barashim' Imana, Umukiza n' Umwami
Verse 3
Natwe tuyihimbazanye N' abamaraika bose, Tuti: Mwami nyir' ingabo, Ni Wow' usumba byose; Ur' Uwer' Uwer' Uwera: Ibyo mw isi n' ijuru Byuzuyemw ishimwe ryawe Bose baguhimbaze!