Verse 1
Ndusheho kukwegera, Mukiza,
Ne kukuba kure:
Nkwishingikirizeho, Mukiza,
Ungendeshe neza
Verse 2
Nerekan' icyubahiro cyawe
Mu byo nkora byose;
Akanwa kanjye kajye kavuga
Ibyiz' umbgiriza
Verse 3
Umpindure nk' isoko y' ibyiza,
Itemb' idakama;
He kugir' undi nkorer' iteka,
Databuja mwiza
Verse 4
Kand' imigambi yanjye n' inama
Ubyigandurire;
Nyemeza k' ur' Umwami wenyine
Untegeka byose
Verse 5
Ni wowe mutsima w' ubugingo
N' amazima mazima;
Iyo nishwe n' inzara n' inyota,
Ni wow' ujy' umpaza
Verse 6
Ni wow' uhaza kwifuza kwiza,
Kose niyumvamo
Ni tujy' i wawe, nta cyo, Mukiza,
Tuzifuz' ukundi