"Umutima wanjye wizera"

Gushimisha 340

Verse 1
Umutima wanjye wizera Kugusaba, Mana Data; Unyumvane za mpuhwe zawe Jy' umwana wakugomeye Ni Wowe wenyine nizeye Kw ari Wow' ump' umugisha
Verse 2
Ndagusanze nguhungiyeho Kukw ari Wowe nizeye Umpe n' Umwuka wawe wera Ump' intege, ninanirwa Ni mbon' ibyago, nkwizigire K' unyakiran' imbabazi
Verse 3
Ku manywa mba mu mucyo wawe; N' ijoro nkakwegamira; No mu gitondo, nkigusenga, Ujy' untegurir' inzira: No mu maryama, Data mwiza, Undinganiriz' iby' ejo