Verse 1
Fat' ukuboko kwanjye,—-Ungendeshe;
Tujyan' ungez' aheza—-Ku Witeka
Sinagir' aho ngera,—Ntagufite
Mwam' ah' ushaka ko njya,—-Uhanjyane
Verse 2
Ibyago ni bintera.—-Mpumuriza;
Unturiz' umutima,—-Ni mbabara
Naje nguhungiyeho,—-Ngo nduhuke:
Sintinya turi kumwe,—-Mwami wanjye
Verse 3
Ubu naho nahishwa—-K' untabara,
Nizeye k' unzanjyana.—-Ukankiza
End' ukuboko kwanjye,—-Unyobore,
Tujyan' ungez' aheza—-Ku Witeka