"Njye nsindagizwa n' ukuboko kwawe"

Gushimisha 342

Verse 1
Njye nsindagizwa n' ukuboko kwawe, Jy' umwana waw' ufit' intege nke Ni Wowe, Mwami, nisunze wenyine, Ni mbana nawe, nta kizanyobya
Verse 2
Njye ntegekeshw' uko kuboko kwawe, Nezerewe, ndi no mu makuba Ngukundish' umutima wanjye wose Kugira ngo mb' uwawe, Mukiza
Verse 3
Njye nkomezwa n' uko kuboko kwawe Mu mutima wanjy' ushidikanya: Reb' agahinda n' ishavu njya ngira Umpumurize, Mwami, ntunsige