Verse 1
Yesu nguriy' ahw ahagaze;
Dor' ukw aboshywe n' abanzi be
Umva Pilat' arabaz' ati:
Yesu mugirire nte?
Uramugenza s' ute?
Hitamo nonaha!
Naw' utazibaz' ubundi,
Ut' Arangenz' ate?
Verse 2
Ibyo na non' ubihitemo!
Wabyemera, wamuhinyura,
Cyangwa wamwimika wishimye
Uramugirir' ute?
Verse 3
Ubo Pilato yashakaga
Kwirengagiza guhitamo,
Byaramunaniye: naw' ibyo
Ntibyagushobokera
Verse 4
Petero yaramwihakanye;
Ni ko guhitamo nabi pe!
Wowe s' ahubwo ntiwakundwa
Gupfa bamuguhora?
Verse 5
Yes' umusubize nez' uti:
Nd' uwawe, Mwami, ndakwihaye;
Umpe kujy' aho wanyobora,
Nishimiy' iby' ukunda!