Verse 1
Reba Yesu ku Musaraba;
Reb' uko twatumy' agirirwa:
Huguka nonah' umwitabe,
Umutumbire!
Umuhang' amas' ubu:
Ni h' uzab' usugiye
Nuk' uyahang' Umusaraba
Bamubambyeho!
Verse 2
Ibyaha byarakuboshye pe:
We kwanga yukw agukiz' ubu!
Emer' aguh' ubugingo bwe:
Umutumbire!
Verse 3
Uyamuhange; yarazutse!
Banguk' uburyo bukiriho
Agutangariz' umucyo we:
Umutumbire!
Verse 4
Ni w' uduhuza n' Imana, Se
Azi gukiz' akiraniwe
Akujy' imber' akuyobore
Umutumbire!