Verse 1
Umpe kukwegera, — Mana yanjye!
Naho twafatanya — Umusaraba,
Nagumya kwishima, — Nkajya ngusenga nti:
Umpe kukwegera, — Mana yanjye!
Verse 2
Umpe kukwegera, — Mana yanjye!
Jy' undeger' iteka, — Ngumye nkwizere
Ntewe na Satani, — Ujy' undwanirira
Umpe kukwegera, — Mana yanjye!
Verse 3
Naho natungurwa — N' umwijima,
Nkisegur' ibuye, — Mbaye jyenyine,
Nzabe nka Yakob, — Ndot' ibyo mw ijuru,
Nkomeze nkwegere, — Mana yanjye!
Verse 4
Wakinguy' ijuru, — Mana yanjye:
Urwego ruriho — Rutugezayo
Mugenzi, komera! — Jy' usab' itek' uti:
Tujye tugumana, — Mana yanjye!