Verse 1
Yemw' abahung' Umukiza,
Ni nd' ubirukana se
Ariko ni We Mushumba
Udushak' intama ze
Verse 2
Nkuk' umwunger' ajy' ashaka
Iyazimiye yose,
Uko ni ko Yesu yaje
Ngw adupfir' intama ze
Verse 3
Mudatiny' ibyaha byanyu:
Amaraso ya Yesu,
Ayamenekeye twese;
Ni y' abyeyura byose!
Verse 4
Naho byaba byinshi bite,
Bikabaremera,
Umukiza wacu Yesu
Ntazabyibuk' ukundi
Verse 5
Yemw' abifuz' ubugingo
Butazashir' iteka,
Ntimugir' undi musanga:
Yes' arabiteguye!
Verse 6
Mwi gukund' ibyaha byanyu
Kubirutisha Yesu,
Kuko byatumy' adupfira,
Ngo tubane mw ijuru
Verse 7
Muzahabw' ibyiza byose
Yadusezeranije,
No kudapf' iteka ryose:
Muze, mwe gucikanwa
Verse 8
Ni Satani waduhumye:
Twabay' ibiretwa bye
Noneho, turamucitse;
Twitaby' Umucunguzi
Verse 9
Yes' Umwami yatubwiye
At' Abaremerewe
N' abarushye, muz' aho ndi,
Mbaruhure byukuri!
Verse 10
Mwami Yesu, sinz' umunsi
Uzanjyana mw ijuru
Icyo nzi n' ukuba maso,
Ng' unsange niteguye!
Verse 11
Ubwo tuza, ger' i Wawe,
Tuzanezerwa cyane,
Twicaranye niwe, Yesu,
Hamwe n' abakijijwe
Verse 12
Mwami Yesu, singitinze;
Ubu, dore, nditabye
Nnejejwe n' ubgami bgawe;
Tuzabane mw ijuru!