Verse 1
Muze kureb' i Gologota
Yes' ukw ashinyagurirwa,
Murebe Yes' ukundwa na Se
Amenets' umutima we
Ni tw' apfira ku Musaraba!
Tumwizere twihannye
Bantu b' Umwami, mushime
Yes' Umucunguzi wanyu!
Verse 2
Bamwambits' ikamba ry' amahwa:
N' ibibi byacu yazize
Ubuntu n' urukundo byawe,
Mbe, twabirondora dute?
Verse 3
Ni mwumv' ijwi ry' uko yinginga:
Ngo, Dat' ubababarire!
Natwe twes' adusabir' atyo,
Tw' abanyabyaha yazize
Verse 4
Nimwumve mwes' uko gutaka,
Uko yatatse cyan' ati:
Mbe, Mana yanjye, Mana yanjye,
N' iki kikundekesheje?
Verse 5
Nimwongere mwumv' iryo jwi rye,
Ngo, Byose birarangiye!
Umwuka we wenda guhera
Ati: Dat' uz' unyakire!
Verse 6
Dor' uko tugupfukamiye
Turakuramya, Mukiza
Kand' ibyaremwe byose na byo
Bizagusingiza, Yesu
Verse 7
Dufatany' ubugingo bumwe,
Dushim' Uwadupfiriye
No mu bugingo no mu rupfu,
Yesu Mwam' umbwire byose!