Verse 1
Man' ishobora byose,
Umv' uko nkwinginga:
Umpishurire Yesu,
Meny' ibyo yankoreye
Yarahemuwe
Ku Musaraba:
Mpumur' amaso, ndebe
Kw ari jye yazize,
Verse 2
Mbony' inkon' akubiswe
N' amahwa yambaye;
Mbonye na za mbereri
N' umutim' ucumiswe
Verse 3
Yemeye kwirangiza
Igikombe kibi:
Yakinyoye kubwanjye,
Maz' amp' ubugingo bge
Verse 4
Reb' uyu Mucunguzi
Urupfu yapfuye
Nta n' ikibi yakoze:
Nuko sinzarimbuka!
Verse 5
Ni jyewe yabambiwe,
Uwamugomeye
Yesu, ndagushimiye:
Non' uture muri jye
Verse 6
Yesu, we kunkundira
Ko ngusigirira
Ku Musaraba wawe,
Ni ho nkuy' ubugingo
Verse 7
Mana, ndagushimira
K' utimanye Yesu,
Ngw amfire nkiraniwe
Yewe, warankunze pe!