Verse 1
Nejejwe n' uko nacunguwe
N' amaraso ya Yesu;
Yarankijije:
Ndamushima cyane
Haleluya (3)
ku Mukiza!
Haleluya (3);
Amen!
Verse 2
Kand' iyo ntewe na Satani,
Maze ngacik' intege,
Ninging' Umwami,
Na W' akandengera
Verse 3
Umutima wanjy' unejejwe
N' uko mbony" Umukiza
Nanyuzwe na We,
Mu mutima wanjye
Verse 4
Urukundo rw' Imana yanjye
Runteye kuyikunda:
Njya ndwumv' iteka
Mu mutima wanjye
Verse 5
Munezerwe, mushim' Imana,
Yemw' abaz' Umukiza;
Mushim' Imana,
Mwe, rubanda mwese!