Verse 1
Batoboy' ibiganza bye,
Byabumby' imisozi, byaremye byose,
Byarambikwaga ku bana bato,
Byakizag' indembe n' impumyi nyinshi
Verse 2
Batoboy' ibirenge bye,
Byatambagiye ku nyenyeri zose,
Byagendagenze no mw isi yacu
Bisur' abakene n' abanyabyaha
Verse 3
Bacumis' umutima we,
Wakundag' indushyi n' aboroheje;
Uvamw amaraso yoz' ibyaha,
Atemba nk' uruzi kubgac' ababi
Verse 4
Uwo mutima wa Yesu
N' ingingo ze nziza byaziz' iki se?
Ni jye byazize n' ibyaha byanjye,
I Gologota, ku Musaraba we
Verse 5
Uko ndi, Yes' unyakire,
Ingingo zanjye n' umutima wanjye,
Ko wanshunguye, nakwiyima nte?
Njye nkor' iby'ukunda, mb' imbata yawe!