"Ubgo nari nshinjirijwe cyane"

Gushimisha 357

Verse 1
Ubgo nari nshinjirijwe cyane Na Satani n' ibyaha byanjye, Haj' Umwami Yes' arakomanga, Ati: Kanguk' unkingurire!
Ati: Kingura! Kingura! Nkingurira, nkwinjiremo! Umutima waw' uranezerwa, Wemeye yuko nkwinjiramo
Verse 2
Yarandaritse mu birori bye, Ngo dusangir' ibyiz' afite; Maze, ndanyurwa, ndamuhimbaza: Sinavug' ibyo yankoreye!
Verse 3
Ku rugamba rwanjye na Satani, Yesu ni We ngab' inkingira Kuba muri We byarantinyuye, Ajy' ansubizamw imbaraga
Verse 4
Ni we Mwungeri mwiz' undagira, Nta cyo nkena, ndi kumwe na We Nd' ino mw is' itek' aranyobora: Nyuma, nzasugira mu nzu ye