Verse 1
Twemere Yesu—-Ko yaje mw isi
Kutubwir' amahoro ye
Ni We nshuti nziza.—-I Gologota,
Yahow' abazimiye
Mpora nizera,—-N' ubu nizeye
Yuko Yesu yampfiriye;
Ku Musaraba,—-Yaranesheje;
Ambohora mwizeye
Verse 2
Inzira yanjye—-Ni Yesu wanjye;
Anjyan' aho yangeneye
N' umugiraneza;—-Nta muntu n' umwe
Yanga guh' agakiza
Mpora nizera,—-N' ubu nizeye
Yuko Yesu yamfiriye;
Ku Musaraba,—-Yaranesheje;
Ambohora mmwizeye
Verse 3
Mwami w' ubuntu,—-Uhimbarizwe
Kuk' uturarik' iteka
Tukwitabe twese,—-Twumv' ijwi ryawe
Rihamagara hose
Twizere twese,—-Twe guhinyura
Ko Yesu yadupfiriye;
Ku Musaraba,—-Yaranesheje;
Abohor' abizeye