Verse 1
Ntumpiteho, Mukiza we,
Wumv' uko nganya
Ubg' ugenderer' abandi,
Nanjye ntunsige!
Yesu Mukiza,
Wumv' uko nganya,
Ubg' ugenderer' abandi,
Nanjye ntunsige!
Verse 2
Mpa kweger' intebe yawe,
Mpabg' imbabazi
Ngupfukamiye mbabaye,
Mpa kukwizera
Verse 3
Nta wundi nakwizigira;
Ni Wowe nshaka
Mvur' ibikomeye byanjye,
Umbabarire
Verse 4
Ur' isoko y' amahoro,
Nyir' ubugingo
Singir' undi niyambaza
Keretse Wowe