Verse 1
Rukundo rwinshi,—Buntu butarutwa,
Umwami Yesu—Kw agiriwe nabi,
Akubitirwa—Ibibi nakoze
Ngw' anshungure rwose:—Abishimirwe
Ubuntu bwawe—Bumfasha, Mwami
Busumba cyane—Impano zose
Njya ntekereza,—Nkir' aha mw isi,
Ubwo buntu bwinshi—Bwanshunguye
Verse 2
Kand' iyo ngoswe—N' umwijima mwinshi
Inshuti yanjye—Imfat' ukuboko;
Singitiny' ubwo,—Ari y' imfashije:
Ntumbira mw ijuru,—Yes' antinyuye
Verse 3
Umusaraba—Wawe ni w' unkiza;
Ni W' unduhura—Rwos' imibabaro
N' ubuhungiro—Bwanjye buhoraho;
Umbera n' icyiru—Ku Mucamanza